ABAKANDIDA SENATEUR BATANGIYE KWIYAMAMAZA

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 7  Nzeri 2011 abakandida senateri bari mu gikorwa cyo kwiyamamaza; mu Ntara y'Amajyepfo biyamaje mu karere ka Huye. iki gikorwa gihagarariwe na Prezida wa Komisiyo y'Igihugu y'AmatoraProf KARANGWA Chrysologue afatanyije na Komiseri muri Komisiyo y'amatora. Komiseri muri Komisiyo y'Igihugu y'Amatora yerekanye abakandida maze anibutsa buri cyiciro: Inteko itora abakandida ndetse n'indorerezi, inshingano zacyo maze nyuma aha umwanya ungana n'iminota icumi buri mukandida ngo avuge imigabo n'imigambi ye imbere y'ibi byiciro byose. Iki gikorwa cyo kuvuga imigabo n'imigambi cyakorwaga mu cyumba cy'inama harimo umukandida umwe abandi basohotse ndetse n'abashinzwe kuzabamamaza nyuma ugezweho hakurikijwe uko banditse kuri lisiti y'itora akaba ariwe winjira mu cyumba ngo nawe avuge imigabo n'imigambiye. Iki gikorwa cyarangiye neza abakandida bemerewe kwiyamamariza mu karere ka Huye.