Abakozi b’Akarere bashyashya bibukijwe ko inshingano ya mbere ari iterambere ry’abaturage

Hashingiwe ku biteganywa n’itegeko rishyirho sitati igenga abakozi ba leta, ko mbere  yo gutangira imirimo ye, umukozi wa leta agomba kurahira imbere y’umukozi ubifitiye ububasha. Ni muri urwo rwego, abakozi b’Akarere bashya 22 bashyikirije indahiro zabo umuyobozi w’Akarere.

Uyu muhango wabereye mu cyumba cy’inama cy’Akarere  ka Huye kuri uyu wa mbere tariki ya  24 Ukuboza 2018, aho abakozi b’Akarere 22 barahiriraga kuzatunganya neza imrimo bashinzwe. Nk’uko bikubiye muri sitati rusange igenga abakozi ba leta, buri mukozi wese mbere yo gutangira imirimo ye, agomba kubanza kurahirira kuzatunganya  neza imirimo ashinzwe.

Iyi ndahiro ishyikirizwa umuyobozi ubifitiye ububasha, aho ku rwego rw’Akarere indahiro yakirwa n’umuyobozi w’Akarere. Umuhango wo kurahira ukorwa umukozi wa Leta afatishije Ibendera ry’Igihugu ikiganza cy’ibumoso azamuye ukuboko kw’iburyo akarambura ikiganza hejuru. Nyuma  yo kwakira indahiro z’aba bakozi, umuyobozi w’Akarere ka Huye Sebutege Ange yahaye impanuro abakozi bashyashya, zizabafasha gusohoa neza inshingano zabo.

Umuyobozi w’Akarere yabasabye kuzabora bazirikana ibikubiye muri iyi ndahiro. Yabibukije ko inshingano ya mbere bagomba kuzirikana ari iterambere ry’imibereho myiza y’abanyarwanda. Yagize ati: “Ikigamijwe ni ukugira ngo umunyarwanda agire imibereho myiza, ibi kandi bizagerwaho buri wese niyuzuza inshingano ze afatanije na bagenzi be.”

Umuyobozi w’Akarere Sebutege Ange yibukije ko abakozi bakwiye guharanira iterambere ry’abaturage, bityo akaba yibutsa ko umuturage ari we ugomba gushyirwa ku isonga. Umuyobozi w’Akarere yabasabye kuzibanda ku byihutirwa Intara y’Amajyepfo yashyize ku isonga, birimo nko kwita kumenya gahunda y’imyaka irindwi y’igihugu no kwita kuri gahunda y’imyaka itandatu y’Akarere (District Development Strategies), kwamagana ruswa n’akarengane, kwita ku bibazo bibangamira imibereho myiza y’abaturage, kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi hagamijwe kongera umusaruro, kunoza no kwita ku miturire, ….

Umuyobozi w’Akarere yabasabye kurangwa n’imikoranire myiza n’izindi nzego by’umwihariko kunoza imikoranire n’abafatanyabikorwa.  Yabasabye kuba ijisho ry’umuturage muri byose, no guha agaciro ibitekerezo byabo. Yagize ati “Icyo buri wese yaharanira ni uko dukorana nk’ikipe imwe, nk’umuryango. Turi hamwe twagera kuri byinshi, ariko tudashyize hamwe byatugora kandi byaduhenda. Bityo rero dufatanye dukorane neza, bityo ubuzima bw’abaturage bacu dushinzwe tubuteze imbere.”

Itegeko N° 86/2013 ryo kuwa 11/09/2013 rishyiraho sitati rusange igenga Abakozi ba Leta,Umutwe wa III, Icyiciro cya mbere, ingingo ya 10,ivuka ko mbere yo gutangira imirimo, Umukozi wa Leta agomba kurahirira imbere y’Umuyobozi ubifitiye ububasha muri aya magambo: “Jyewe,……………………, ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro:1° ko ntazahemukira Repubulika y’u Rwanda;2° ko nzubahiriza Itegeko Nshinga n’andi mategeko;3° ko nzubaha Inzego za Leta ;4° ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe, nubahiriza uburenganzira bw’abagenerwa serivisi bose; 5° ko nzakoresha ukuri mu kazi, kandi ko ntazamena ibanga ry’akazi. Nintatira iyi ndahiro, nzabihanirwe n’amategeko.Imana ibimfashemo”.