Bishimiye ko umuhanda Huye - Gisagara washyizweho amatara nyuma yo kuwushyiramo kaburimbo.

Bamwe mu batuye mu Karere ka Gisagara bakorera mu mujyi wa Huye ndetse n’abatuye mu gice cyegereye ku gishanga cya Rwasave barishimira amatara yo ku muhanda wa Kaburimbo Huye-Gisagara, kuko agiye gutuma iterambere n’umutekano byiyongera.

Umuhanda wa kaburimbo uhuza uturere twa Huye na Gisagara washyizwemo Kaburimbo, abatuye utu turere bishimira iyi kaburimbo bavuga ko igiye kubafasha mu buhahirane no kwiteza imbere. Bamwe mu batuye mu murenge wa Ngoma mu kagari ka Butare umudugudu wa Kabutare ari na wo uhana imbibi n’Akarere ka  Gisagara ku gishanga cya Rwasave bashima aya matara yashyizwe ku muhanda.

Umwe yagize ati: ”Rwose turishimye kandi turanezerewe cyane. Mu gishanga cya Rwasave twahagiriraga impungenge z’umutekano kubera imiterer yaho […] urenze ku bitaro bya Kabutare umanuka ugana mu gishanga cyya Rwasave hose ni mu gice cy’ishyamba, ku buryo rwose umutekano w’abahagenda mu masaha ya nijoro umutekano wabo wari uteye inkeke, ni yo mpamvu twishimiye aya matara.

         

                              Mu masaha ya nijoro umuhanda uba ucaniwe habona

Augustin Muberandinda avuga ko atuye muri Gisagara, ariko akaba ashakishiriza imibereho ye ya buri munsi mu mujyi w’Akarere ka Huye. Muberandinda avuga ko aza mu mujyi wa Huye buri munsi, kandi agataha n’amaguru mu masaha y’ijoro buri gihe nyuma y’akazi. Avuga ko umuhanda wamuteraga ubwoba kuwugendamo wenyine, iyo atabaga afite abo bajyanye, cyane cyane mu gice cyo mu gishanga cya Rwasave. Muberandinda yashimye ubuyobozi bwashyizemo kaburimbo muri uyu muhanda, hakaba hanashyizwemo amatara rusange. Avuga ko azajya ataha nta kibazo kabone n’ubwo yaba ari wenyine, kuko ngo azajya aba agenda ahabona.

            

             Mu masaha ya nijoro benshi bakorera mu mujyi wa Huye bataha muri Gisgara ku matara

Kuwa 13Ukuboza 2019, Nyakubahwa Minisitiri w’Ibikorwa remezo Amb. Claver Gatete yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Ntara y’Amayepfo. Aganira n’ubuyobozi bw’Akarere ku ngingo yo kwihutisha iyubakwa ry’ibikorwa remezo n’imbogamizi zirimo n’uko zakemurwa, Minisitiri yabwiye ubuyobozi bw’Akarere ko umuhanda wa Kaburimbo wose uhuza Huye na Gisagara ugiye gushyirwamo amatara yo ku muhanda (Public Lights). Ibi bikaba bishyizwe mu bikorwa mu gihe kitarenze amezi 2.