Karama na Gishamvu huzuye imidugudu izatuzwamo Abarokotse Jenoside

Imirimo yo kubaka imidugudu y’icyitegererezo mu mirenge ya Karama na Gishamvu iragana ku musozo muri ibi bihe byo gusoza umwaka w’ingengo y’imari. Iyi midugudu igizwe n’inzu 20 izatuzwamo imiryango 40 ni kimwe mu bikorwa by’imihigo y’Akarere.

Nk’uko bisobanurwa n’Ubuyobozi bw’Akarere, izi nzu zubatswe mu mirenge ya Gishamvu na Karama zizatuzwamo imiryango 40 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo gufasha iyo miryango kubona icumbi riyikwiriye kuko yari isanzwe iba mu nzu zishaje kandi zavaga zari zarubatswe mu buryo budakomeye nyuma ya Jenoside, kandi bakaba nta bushobozi bari bafite bwo kwiyubakira.

    

Uyu muhigo wo kubaka izi nzu wakozwe mu buryo bw’inzu ebyiri zifatanye (two in one), hakaba harakoreshejwe ibikoresho byiza kandi birambye birimo amatafari ahiye, amabati meza kandi buri nzu ikaba ifite igikoni n’ikigega gifata amazi ndetse n’ibindi biranga inzu y’umuryango nk’ubwiherero. N’ubwo biteganijwe ko izi nzu zizashyirwamo amashanyarazi asanzwe, buri nzu yanashyizwemo amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Mu Murenge wa Karama hari kubakwa inzu 12 z’ebyiri muri imwe zizatuzwamo imiryango 24, na ho mu murenge wa Gishamvu hubatswe inzu 8 na zo z’ebyiri muri imwe zizatuzwamo imiryango 16.

Uyu mushinga wose uzarangira utwaye amafaranga y’u Rwanda ungana na 553,947,606 Frw. Biteganijwe ko izi nzu zizatahwa kuwa 4 Nyakanga 2020 ubwo u Rwanda ruzaba rwizihiza ku nshuro ya 26 Umunsi mukuru wo Kwibohora. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko ibikorwa byo kubakira abatishoboye by’umwihariko abarokotse Jenoside bizakomeza.

  

                    Izi nzu zifite ibigega bifata amazi n'ibikoni

  

          Inzu zashyizwemo amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba

 

    

      Imirimo yo kubaka izi nzu iragana ku musozo