Njyanama y’Akarere ka Huye yemeje ingengo y’imari y’Akarere isaga Miliyari 22.5

Inama Njyanama y’Akarere ka Huye yateranye mu nama isanzwe yiga ku ngingo zitandukanye, zirimo no kwemeza ingengo y’imari y’Akarere y’umwaka wa 2020-2021 isaga miliyari 22.5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi nama Njyanama y’Akarere ka Huye yateranye mu nama yayo isanzwe yo kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Kamena 2020, inama iyoborwa na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere Dr Aisha Nyiramana. Umwe mu myanzuro y’inama Njyanama ni ingengo y’imari y’Akarere y’umwaka wa 2020-2021 ingana n’amafaranga y’u Rwanda ingana na 22,480,960,623. Inama njyanama yemeje iyi ngengo y’imari imaze kumurikirwa na Komite nyobozi y’Akarere ibikorwa binyuranye by’Akarere bizakoreshwa muri iyi ngengo y’imari.

  

               Dr Nyiramana Aisha, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Huye

Ingengo y’imari y’umwaka wa 2020-2021 izamutseho amafaranga asaga Miliyari 4 ugereranije n’ingengo y’imari y’uyu mwaka wa 2019-2020 uri gusozwa ingana na 18,706,185,948 Frw.

Nk’uko byasobanuwe, iyi ngengo y’imari yazamuwe cyane n'imishinga ya RUDP irimo imishinga y'imihanda ya kaburimbo ndetse na ruhurura zubakwa byatangiye abitangiye uyu mwaka ushize.

Nk’uko byanagaragajwe kandi, uburezi ni kimwe mu byazamuye ingengo y’imari, kuko muri iyi ngengo y’imari uburezi bwagenewe amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyari 7.5

        Inama Njyanama yakozwe abajyanama bubahiriza ingamba zo kwirinda Koronavirusi.