Ingengabihe y'ikorwa ry'ibizamini ku myanya yo mu burezi

Akarere ka Huye karamenyesha abakandida basabye akazi ku myanya yo kwigisha bakaba bari ku rutonde rw' abemerewe gukora ikizamini ndetse n'abakoze ikizamini cyari kigizwe  n'amasomo 2 cyabaye muri kwezi kwa 12 bagatsinda isomo rimwe irindi bakaritsindwa, ko ibizamini byo gupiganira iyo myanya bizakorwa guhera ku 14 - 17/07/ 2020 (Ingengabihe wayisanga AHA).
Ku myanya yo mu mashuri abanza ibizamini bizabera mu ishuri rya EAV Kabutare na ho mu mashuri yisumbuye bizabera mu ishuri rya GSO de Butare.
Ingengabihe y' uko amasomo azakurikirana murayisanga kuri iyi website y'Akarere ka  Huye  n'ahamanikwa amatangazo ku karere.

N.B: Ku bakandida batsinze isomo rimwe bazakora isomo batsinzwe gusa.

Tubifurije amahirwe masa.