Abarokotse Jenoside bo muri Karama na Gishamvu bishimiye inzu bubakiwe

Abarokotse Jenoside bo muri Karama na Gishamvu bishimiye inzu bubakiwe

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu mirenge ya Karama na Gishamvu barishimira ko bazizihiza umunsi wo kwibohora baratujwe mu nzu zijyanye n’igihe, bubakiwe n’Akarere.

Ubwo kuri uyu wa gatanu tariki ya 03 Nyakanga 2020 hatahwaga ku mugaragaro izo nzu bubakiwe, bagaragarije ubuyobozi ko bafite ibyishimo by’uko batujwe mu nzu nziza, bikaba bigiye kuzamura imibereho yabo. Izi nzu zubatswe mu rwego rwo gutuza neza abarokotse, bikaba byari n’ibikorwa bikubiye mu mihigo y’Akarere.

Mukarusagara Immaculee, ni umwe mu bahawe inzu mu murenge wa Karama. Yashimiye ubuyobozi bw’igihugu, agaragaza ko kubatuza hamwe mu mudugudu bizabagirira akamaro kuko bizabakura mu bwigunge.

Ati “Icyambere turashimira Paul Kagame wadutekereje nk’umubyeyi wacu, twari turi mu bwigunge, twaranyagiwe igihe kinini, ariko aradutekereza atwubakira aya mazu. Turashima kandi namwe bayobozi bacu,abayobozi b’Akarere bahisemo Umurenge wa Karama mukadukorera igikorwa nk’iki cyiza cy’indashyikirwa. Ni ukuri tuzafata neza izi nzu, kandi tuzagera no ku bikorwa bindi mwifuza ko tuzageraho. Muradukoreye ntabwo twabona ukuntu tubashimira.”

Mukarusagara ariko yasabye ko n’abandi barokotse Jenoside na bo bazubakirwa, na bo bakagira amacumbi meza. Yagize ati “Ariko nk’uko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge abivuze, inyuma yacu hari abandi bakinyagirwa, bamerewe nabi, ubwo nyine nabo muzabatekerezaho mubakorere nk’uko mudukoreye, kandi rwose mutubwirire Paul Kagame ko tumushimiye cyane cyane, […] ntabwo twabona ururimi tubivugamo. Biradutangaje kandi biranadushimishije, ubu tugiye kuba abantu basobanutse.”

Nyiranziza Francine wahawe inzu mu murenge wa Gishamvu na we yagaragaje ko bishimiye izi nzu bahawe. Si inzu bahawe gusa bashima, ahubwo yanashimye ko abarokotse Jenoside bashyiriweho ikigega cya FARG kibafasha no mu bundi bufasha bugamije kuzamura imibereho yabo.

Yagize: “Dufite ibyishimo byinshi hamwe na bagenzi banjye dushimira abayobozi bacu ku bwitange bagize bwo kutwubakira aya mazu. Tunashimira na Perezida wa Repubulika ko atureberera, iyo ataza kutuzirikana bamwe tuba twaribagiranye kandi twaraheranywe n’agahinda. Yatubaye hafi adushyiriraho ikigega cya FARG kiradufasha kiduha inkunga y’ingoboka, kwivuza twishyurira imiti yo muri farumasi zo hanze….

       Umuyobozi w'Akarere hamwe n'abandi bayobozi mu gikorwa cyo gutaha amazu y'i Karama

Umuyobozi w’Akarere ka Huye SEBUTEGE Ange yasabye abahawe izi nzu kuzifata neza, bakabana neza mu mudugudu, bakabumbatira umutekano kandi bakagira isuku. Ku kibazo cy’abarokotse Jenoside na bo bagifite amacumbi atajyanye n’igihe cyangwa n’abadafite amacumbi, Umuyobozi w’Akarere yagaragaje ko bazubakirwa kuko buri mwaka hazajya hakorwa ibikorwa nk’ibi byo kubaka mu mirenge inyuranye.

Inzu zose zubatswe muri iyi mirenge ni 40 zituwemo n’imiryango 40. Zubatswe mu butwo bw’ebyiri muri imwe (Two in one). Mu murenge wa Gishamvu hubatswe inzu 16 na ho mu murenge wa Karama hubakwa inzu 24. Zose hamwe zuzuye zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni zisaga 554.

Mu murenge wa Karama hanatashywe kandi amaterasi y’indinganire yakozwe ku buso bungana na Hegitari 1. Ibikorwa by’aya materasi byahaye akazi abaturage 394, binjiza amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 34.

      Kubaka aya mazu cyari kimwe mu bikorwa by'imihigo y'Akarere y'umwaka wa 2019-2020