Rwaniro: Barishimira iterambere bamaze kugezwaho n’Umushinga USAID TWIYUBAKE

Bamwe mu bagenerwabikorwa b’umushinga USAID TWIYUBAKE wa Global Communities ushyirwa mu bikorwa na DUHAMIC ADRI, bishimiye intambwe y’iterambere bamaze kugeraho bayikesha uyu mushinga.

Kwishimira ibyo bagejejweho n’uyu mushinga babitangaje kuri uyu wa kane tariki 23 Nyakanga 2020 ubwo bagezwagaho inkunga y’ibikoresho binyuranye bagenewe n’uyu mushinga.

Mukeshimana Laetitia umwe mu bagenerwabikorwa b’uyu mushinga, avuga ko ataratangira gukorana n’uyu mushinga yari umukene cyane wabonaga igitunga umuryango we w’abana batatu ari uko yabanje guca inshuro yo guhingira abandi, agahembwa 700 frw. Avuga ko yarebaga icyerekezo cy’ejo hazaza h’umuryango we akakibura. Avuga ko ahatangiye gukarana n’umushinga Twiyubake yatangiye kwiyungura ubumenyi bw’uko yabasha kwiteza imbere.

Mukeshimana avuga ko umushinga Twiyubake wamuhuguye mu bumenyi bwo guhinga imboga, yigishwa iby’isuku n’isukura, bityo mu rugo iwe atangira kuzamura imibereho. By’akarusho avuuga ko iterambere agezeho arikesha amafaranga ibihumbi 40 yahawe n’umushinga, ayabyaza umusaruro binyuze mu gucuruza ibiribwa (Restaurant) ndetse na cantine, none ubu akaba ageze ku rwego rwiza rwo kuba na we akoresha abakozi mu murima barenze babiri ku munsi kandi akabahemba neza. Avuga kandi ko umuryango we ubayeho mu buzima bwiza ndetse akanafasha n’abandi bamwiyambaje bagifite imibereho itari myiza.

                               Abagenerwabikorwa mu matsinda anyuranye bahawe imirama yo guhinga imboga

Nyirabarinda Verena umuyobozi w’uyu mushinga wa USAID Twiyubake yashimye abagenerwabikorwa b’uyu mushinga, kuko bigishijwe kandi bakabasha kwiteza imbere. Yavuze ko ubuyobozi bwa DUHAMIC ADRI bwishimira imikoranire myiza n’Akarere mu bikorwa byose uyu mushinga ukora mu Karere ka Huye. Yasabye abagenerwabikorwa gusigasira ibyo bagejejeweho n’umushinga, bakarushaho gukomeza kwiteza imbere.

Umuyobozi muri DUHAMIC ADRI ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’uyu mushinga (Program manager) Ugeziwe Janvier yashimiye abagenerwabikorwa, abasaba gukomereza ku byo bahawe n’umushinga bakarushaho kwiteza imbere. Yanatanze ubutumwa bushinshikariza abagenrerwabikorwa kwirinda icyorezo cya Koronavirusi, kandi bagasigasira ibyagezweho.

Abagenrwabikorwa b’umushinga bagaragaje ko bishimiye intambwe bamaze gutera ubwo uyu mushinga wa Twiyubake watangaga muei uyu murenge wa Rwaniro ibikoresho binyuranye birimo ibikoresho by'isuku ku bana b'abakobwa, bazakoresha nibasubira ku ishuri. Ibi bikoresho bizashyirwa mu cyumba cy’umukobwa mu bigo 6 byo mu murenge wa Rwaniro. Hanatanzwe kandi ifu y'igikoma ku bana biga muri ECD (Toni 15 mu mirenge 8), ibikoresho byo mu gikoni cyo mu ma ECDs, Kandagira ukarabe zizashyirwa ahahurira abantu benshi (Amasoko, utugari, ikigo nderabuzima), imirama yo guhinga imboga yahawe amatsinda.

DUHAMIC ADRI yanatanze inkunga y'amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 30 yo guhangana na COVID19 ku matsinda yo kubitsa no kugurizanya 277 mu mirenge 8 DUHAMIC ADRI isanzwe ikoreramo.

          Hatanzwe ibikoresho binyuranye birimo iby'isuku n'ifu y'igikoma ku bana barererwa muri ECDs