Abafashamyumvire mu bworozi bishimiye amagare bahawe

Igihembo cy’amagare ni cyo cyagenewe abafashamyumvire mu bworozi kugira ngo azabafe mu kuborohereza gukora ubukangurambaga. Bishimiye iki gihembo bahawe, biyemeza gukomeza umurava mu bukangurambaga.

Abafashamyumvire mu bworozi bahembwe kuri uyu wa kane tariki ya 23 Nyakanga 2020, ni abahuguwe mu cyiciro cya gatatu n'Akarere binyuze mu mushinga wa RDDP ukorera mu karere. Bishimiye aya magre bahawe, bavuga ko bagiye kongera imbaraga mu bukangurambaga kuko babonye inyoroshyangendo izajya ibafasha kwitabira guhugura aborozi.

            Abafashamyumvire bahawe amagare bayishimiye kuko agiye kubasha kurushaho kunoza akazi kabo

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Sebutege Ange yabashyikirije amagare azabafasha gukurikira ibikorwa by'ubworozi harimo gushyiraho imirimashuri, yashimiye aba bafashamyumvire bahawe amagare ko batoranyijwe mubandi kandi bagakurikirana neza amahugurwa bahawe.

Umuyobozi w’Akarere yabasabye kuba abafashamyumvire beza bigisha ibyo na bo bakora mu ngo zabo no mu midugudu batuyemo.

Yabasabye kandi gucunga neza amagare bahawe no kuyakoresha mu mirimo y'ubukangurambaga mu bworozi no kubashikariza kwishyira hamwe mu matsinda bakigira hamwe uburyo bushya bwo korora neza bakabona umukamo uhagije. Yabasezeranyije ko ubuyobozi bw'Akarere buzakomeza kubaba hafi.

Abahembwe ni abafashamyumvire mu bworozi 12 bagizwe n’abagore 7 n'abagabo 5.

                                      Umuyobozi w'Akarere yabasabye kurushaho kuba abafashamyumvire beza