Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye burishimira ibikorwa remezo bikomeje kwiyongera mu mujyi wa Huye

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Sebutege Ange yishimiye ko mu mujyi wa Huye, igice cyo mu murenge wa Ngoma hakomeje kwiyongera ibikorwa remezo, bigizwemo uruhare n’abikorera ndetse n’abafatanyabikorwa banyuranye.

Bimwe mu bikorwa by’iterambere biri kuzamura isura y’umujyi wa Huye ni nk’inyubako zinyuranye zubakwa  muri uyu mujyi mu murenge wa Ngoma. Ni ibikorwa ubuyobozi bw’Akarere bufata umwanya bugasura hagamijwe kureba uko imirimo uko imirimo ikorwa no gutanga inama z’uko imirimo yakwihutishwa kandi imishinga ikaba yarushaho kubyazwa umusaruro. Uku gusura iyubakwa ry’iyi mishanga binakorwa hanagamijwe kugenzura ko bikorwa hubahirizwa amategeko agenga imyubakire ndetse hanubahirizwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi.

                          Mu mujyi wa Huye hakomeje kubakwa ibikorwa remezo ku bufatanye n'abikorera

Ubwo kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Knama 2020 umuyobozi w’Akarere ka Huye yasuraga imishinga itandukanye y’inzu zigezweho zubakwa mu murenge wa Ngoma, mwe mu mirenge uri mu gice cy’umujyi wa Huye, Sebutege yashimiye abafatanyabikorwa muri iyi mishanga, kuko igiye kurushaho guteza imbere ishusho y’umujyi wa Huye, nk’umwe mu mijyi yunganira umurwa mukuru Kigali.

Imwe mu mishanga umuyobozi w’Akarere yasuye irimo inyubako yubakwa na Kaminuza y’Abaporotesitanti (PIrotestant Institute of Arts and Social Sciences) ikaba izakira ishami rishya ry’ubugeni n’ikoranabuhanga (Faculty of Architecture and Green technology), imirimo ikaba igeze kuri 50%, n’inyubako y'ubucuruzi iri kubakwa na Diyosezi Gatulika ya Butare aho imirimo igeze kuri 75%.

Umuyobozi w’Akarere yanasuye inyubako ya Hotel yubakwa n’umushoramari witwa Athanase Twagirayezu iteganye na n’ishuri rikuru rya IPRC Huye. Imirimo igabanije mubyiciro,aho mu cyiciro cya mbere huzuye  inyubako imwe mu zizaba zigize iyi Hoteli, hakaba hari kubakwa izindi nyubako. Akarusho k’iyi Hoteli ni uko ari yo izaba ibaye iya mbere mu gice cy’ahazwi nko mu Cyarabu.

                  Umuyobozi w'Akarere yasuye inyubako zinyuranye zubakwa mu murenge wa Ngoma

Hanasuwe kandi inyubako yuzuye yubatswe n’Ababikira bo mu muryango w’Abenebikira, inyubako izajya itangirwamo serivise yo kwakira abasezerewe kwa muganga ariko bagikenewe kwitabwaho (Maison de convalescence), imyiteguro yo kwitegura gutanga izi servise ikaba irimbanije. Ni inyubako yegereye ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB). Iyi serivise yashyizweho kuko yakenerwaga n’abantu benshi batandukanye baza kwivuriza mu Karere ka Huye kandi baturuka kure.

Umuyobozi w'Akarere Sebutege Ange yagiye asobanurirwa aho imirimo igeze n'igihe giteganyijwe kugirango inyubako zirangire zitangire gukoreshwa. Umuyobozi w'Akarere yagiye atanga inama y'uburyo bwo kubyaza umusaruro iyi mishinga y'amajyambere n'uburyo bwo kwagura iyi mishinga hagamijwe kongera umusaruro wari witezwe, anabashishikariza kwihutisha iyi mishinga kandi abizeza ubufatanye bw'Akarere.

Izi nyubako ziri kubakwa mu gihe kandi Akarere kari kubaka imihanda ya Kaburimbo mu mujyi wa Huye ireshya na kilometero 4.6 ibi bikazarushaho koroshya ubwikorezi mu mujyi wa Huye.

 

                            “Maison de convalescence” yubakwa mu mujyi wa Huye

                         Mu gice cyegereye mu Cyarabu mu mujyi wa Huye hari kubakwamo Hotel