Inzego zinyuranye mu Karere ka Huye zikomeje ubufatanye mu kurwanya ibiyobyabwenge

Inzoga zimenyereye kwitwa 'Inkorano' ni kimwe mu biyobyabwenge inzego z'umutekano n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze mu Karere ka Huye zidahwema gukangurira abaturage kubireka, haba abenga izo nzoga ndetse n'abazinywa.

Mu bikorwa byose by'ubukangurambaga bikorwa mu Karere ka Huye abaturage ntibahwema kubwirwa ku ngingo y'umutekano, aho buri muturage asabwa kugira uruhare mu kuumbatira umutekano. Ibi bikubiyemo kwirinda izo nzoga z'inkorano haba kuzenga cyangwa kuzinywa, ndetse no gusabwa gutanga amakuru ahaba hengerwa cyangwa hacururizwa izi nzoga.

Umuyobozi w'Akarere ka Huye Ange Sebutege avuga ko izi nzoga z'inkorano zigira uruhare mu gutuma umutekano uhungabana, cyane cyane ibyaha byo gukubita no gukomeretsa ndetse n'intonganya mu miryango. Bityo uyu muyobozi agasaba abaturage kureka izi nzoga ahubwo bagakora ibikorwa bitabangamira umutekano bakiteza imbere.

Sebutege ati: “Turashishakariza abaturage kwirinda ibiyobyabwenge by’umwihariko inzoga z’inkorano kuko uretse ko ziri mu bikurura amakimbirane mu miryango harimo gukubita no gukomeretsa, zigira n’ingaruka mbi ku buzima kuko zitujuje ubuziranenge.”

Umuyobozi w’Akarere avuga ko hamaze gukorwa urutonde rw’abenga izo nzoga z’inkorano, kandi ko ku bufatanye bw’inzego zose aba bantu bagomba kuzafatwa bagahanwa. Ati “Abakibirimo (bazenga) na bo babireka kuko tumaze kugira urutonde rwabo, mu bufatanye bw’ubuyobozi, inzego z’umutekano n’abaturage turaza kubafata kandi bahanwe kuko ibyo bari gukora bishyira ubuzima bwa benshi mu kaga cyane no muribi bihe duhanganye na COVID 19 ndetse no guteza umutekano muke.”

Ubu butumwa abutanze mu gihe kuri iki cyumeru tariki ya 16 Kanama 2020 hakozwe igikorwa cy'ubukanguramabaga bwo kurwanya izi nzoga mu kagali ka Sholi mu murenge wa Gishamvu. Iki gikorwa cyari gihuriweho n'inzego z'ibanze, Polisi ndetse na DASSO.

Muri ubu bukangurambaga hamenewe mu ruhame litiro 1250 z'inzoga z'inkora. Mbere yo kumena ibi biyobyabwenge, abaturage babanje kwibutswa ibibi by'ibiyobyabwenge, ndetse n'icyo amategeko ateganiriza uwafatanywe ibiyobyabwenge. Iki gikorwa cyakozwe hubahiriwa amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi, umwe mu bafatanywe ibi biyobyabwenge afungiye kuri Polisi mu murenge wa Ngoma, ndetse n'ibikoresho bifashishaga mu kwenga izo nzoga byafashwe bitwarwa kuri Polisi, mu gihe abatorotse bagikomeza gushakishwa.