Abaturage barashishikarizwa gutera ibiti no gusazura amashyamba ashaje

Ubwo hizihizwaga isabukuru ya 45 yo gutera ibiti n’amashyamba, abaturage bakanguriwe gutera ibiti n’amashyamba kandi bakabibungabunga kuko bigira akamaro kanyuranye. Aba baturage banijejwe ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa abaturage bazahabwa ku buntu ingemwe z’ibiti.

Kuwa 23 Ukwakira 2020 wari umunsi wahariwe gutangiza igihembwe cyo  gutera ibiti n'amashyamba ndetse no kwizihiza isabukuru yo gutera ibiti n'amashyamba ku nshuro ya 45, ku nsanganyamatsiko igira iti: "Amashyamba ni umusingi w'imibereho myiza y'abaturage n'iterambere rirambye".

Ku rwego rw'Akarere ibikorwa by'uyu munsi byakorewe mu murenge wa Huye, akagali ka Sovu, Umudugudu wa Kabagendera. Hakozwe Umuganda wo gutera ibiti bivangwa n'imyaka 7,750 ku butaka buhuje buteyeho kawa z’abaturage. Muri iki gikorwa, abaturage banahawe ku buntu ibiti batahana gutera mu ngo zabo.

        KAMANA Andre,Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu atera igiti.

Ibiti byatewe muri uyu mudugudu, byitiezweho ko bizatanga umusaruro mu buryo bunyuranye, birimo gutanga isaso ya kawa, gufata ubutaka, gutanga inkwi zo gucana,….

Iki gikorwa cyitabiriwe n’umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Kamana Andre, watanze ubutumwa bukangurira abaturage kubungabunga ibidukikije birimo ibi biti byatewe, kandi bakongera umubare wabyo.

       Abagize urwego rwa DASSO mu Karere ka Huye bagize uruhare mu gutera ibi biti

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yakanguriye abaturage gutera ibiti bivangwa n'imyaka, bakegera abajyanama b'ubuhinzi mu midugudu yabo bakabereka uburyo biterwa, uburyo biboneka n'uburyo byitabwaho. Yabasabye gutera amashyamba mashya, bakavugurura ashaje ndetse no gutera ibiti by'imbuto n'imitako aho batuye. Abaturage bijejwe ko ku bufatanye na Tubura ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (RAB) hazatangwa ingemwe z’ibiti ku baturage ku buntu, hibandwa cyane ku biti bivangwa n’imyaka.

                          Abagize iinzego z'umutekano bitabiriye iki gikorwa cyo gutera ibiti

 

Abaturage basobanuriwe akamaro k’ibiti bivangwa n’imyaka

Abaturage basobanuriwe ko ibiti bivangwa n'imyaka bifite akamaro kanini. Ibiti bivangwa n’imyaka birumbura ubutaka, bitanga inkwi, imbaho, imishingiriro y’ibishyimbo ku bahinzi.

Ibiti bivangwa n’imyaka kandi bifata ubutaka, bitanga isaso ya kawa. Ibi biti kandi ni ibiryo by'amatungo, birwanya ubutayu ndetse bizamura ubukungu muri rusange.

                            Ibiti bivangwa n'imyaka byatewe ku buso buhuje buteyeho kawa